By: |
Irankunda, D.;
van Bergeijk, P.A.G. |
Abstract: |
Ubu bushakashatsi bwize kubacuruzi bo mu muhanda mu karere ka Nyarugenge
Kigali (Rwanda) guhera mu kwezi kwa Nyakanga kugeza muri Kanama 2017.
Hifashishijwe uburyo bw’ikusanyamakuru butandukanye aribwo ibiganiro by’imbona
nkubone (interviews) ndetse nurutonde rw’ibibazo (questionnaires). Ubu
bushakashatsi bwasuzumye uburyo abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko
bakorana nama banki cyangwa ibigo by’imari iciriritse bugamije kongerera
ibimenyetso abafite munshingano gufata ibyemezo kubakora ubucuruzi butemewe
n’amategeko ndetse n’uburyo bagana amabanki n’ibigo by’imari iciriritse.
Ubusesenguzi bw’ubu bushakashatsi bushimangira agaciro kuburinganire mukugira
konti muri banki cyangwa mubigo by’imari iciriritse kubushake cyangwa kugahato
bw’abakora ubucuruzi butemewe n’amategeko. Ariko bukavuguruza ibijyanye
n’imyaka ndetse n’urwego rwamashuri kuri aba bacuruzi bo mumuhanda. Ubu
bushakashatsi bwagaragaje ko kuba hari ikigo cy’imari mu mudugudu utuwemo naba
bacuruzi bo mumuhanda byongera amahirwe menshi yo gukorana nacyo. |
Keywords: |
Rwanda, financial inclusion, gender, location, street vendors, mixed methodology |
Date: |
2018–03–16 |
URL: |
http://d.repec.org/n?u=RePEc:ems:euriss:105156&r=fle |